Guverinoma y'u Rwanda, yemereye abantu gukorera perimi hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’

Ngwinondebe

Member
Jan 28, 2019
48
49
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.

Yakomeje ivuga ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.”

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.
 
Buriya se hari icyo byafasha?
-uretse demarrage gusa,imitwarire yindi yose,nta tandukaniro. Ntekereza rero ko nta kinini bizahindura. Hari benshi bari biteze ko wenda bazakorera izo mpushya, zikabashoboza gutwara buri modoka. Nyamara ikigaragara,ntacyo bizakemura. Ubu se uwa moto,azaba uwa nde?
 
Ikigaragara hari ibintu bikorwa bisa n'ibitizweho bihagije.

1. Uretse abafite imodoka zabo bwite cg bafite ubushobozi bwo kuzigura, uretse kandi abafite akazi,bazi ubwoko bw'imodoka bazahabwa, nta nyoroshyo n'imwe iri mu gukorera permis hakoreshejwe automatic.

2. Biragaragara ko hanatekerejwe ku buryo bwo kugenzura imitwarire y'izo modoka. Kandi ikigaragara, abaharaniye ko iryo tegeko rivugururwa,ni abibwiraga ko bazobona permis bashakisha n'akazi. Ariko,si ko bimeze ubu. Biragaragara ko ntacyo zabamarira.

Njye ari njye ahubwo nasaba ko Polisi yakongera amahirwe ku kizami gitsinzwe.
a. Bagashyiraho inshuro wenda 3 wakwemererwa kugerageza amahirwe,kuko ntawe ujya mu kizami atatsinzwe.

b. Bagashyiraho igiciro runaka, ku kizami watsinzwe wifuza gusubiramo. Kuko akenshi abantu bakorana igihunga si ubuswa.

Naho,nanjye ubwanjye,unsabye akazi k'ubushoferi,kuri permis ya automatic, ntabwo nakaguha. Kuko niba udakeneye kubabaza umubiri,imodoka ikenera umuntu ushabutse,si utwara asinzira. Muri macye abasabye ko hakoreshwa automatic,abenshi ni abari bazi ko icyo bazabona ari permis. Ariko bivuze ko mu Rwanda hazabaho ubwoko bubiri bwa permis.
Mwitege ibihano bishobora kuzahanishwa rero uzafatwa atwaye manuel atayemerewe.
 
Back
Top Bottom