Jenoside yasize amasomo atatu y’ingenzi

Igihe

Member
Apr 7, 2024
20
15
Perezida Kagame yatangaje ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwize amasomo atatu akomeye arimo ko nta muntu waha agaciro nyakuri ubuzima bwawe uretse wowe ubwawe.

Ati “Nta muntu wasaba guha agaciro ubuzima bw’Abanyafurika kurusha uko twe ubwacu tukabuha. Iyo ni yo nkomoko yo guhora twibuka no kuvuga amateka yacu kuko tuyabamo.”

“Icya kabiri, ntuzategereze ko bagutabara cyangwa ngo usabe uburenganzira bwo gukora igikwiye hagamijwe kurinda abaturage. Ni yo mpamvu abantu bamwe baba bameze nk’abikinira iyo badushyiraho ibikangisho binyuranye, ntibazi ibyo bavuga.

Iyo ni yo mpamvu u Rwanda rwohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi rukagirana ubufatanye n’ibihugu by Afurika mu gihe rubisabwe.”

Irindi somo rikubiye mu kurwanya politike y’urwango kuko ari yo irema ivangura, kugeza habayeho Jenoside. Gusa yahamije ko umuti w’ibibazo bitera Jenoside ari politike yimakaza ubumwe.
Ati “Kubera ko intandaro yayo [Jenoside] ishingiye kuri politike, n’umuti ugomba kuva aho.

Kubera izo mpamvu politike yacu ntishingiye ku idini cyangwa amoko, ndetse ntibizigera binaba ukundi.”


Perezida Kagame wavutse mu 1957 yagaragaje ko mu mateka ye, buri myaka 30 hagiye habaho ibikorwa by’urugomo biganisha kuri Jenoside, atanga urugero rwo mu myaka ya 1960 kugeza mu 1994 aho abatutsi bagiye batwikirwa abandi bakicwa, ndetse n’ibimenyetso by’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo biganisha kuri Jenoside.

Yavuze ko abagize ikiragano gishya cyangwa urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda ari rwo rushobora kwiyubaka, rugacungura igihugu nyuma ya Jenoside.

Ati “Umurimo wacu wari ukubaha urubuga n’ibikoresho bikenewe ubundi bagahatana, kandi barabikoze.”

Yahamije ko urubyiruko ari rwo rufite mu biganza ahazaza h’igihugu kandi ko ari rwo shingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko bafite imyumvire myiza ugereranyije n’abariho mu bihe byashize.
perezida_kagame_yavuze_uko_ingabo_z_abafaransa_zamushyizeho_ibikangisho_ngo_ntibafate_butare_b...jpg

Perezida Kagame yavuze uko Ingabo z'Abafaransa zamushyizeho ibikangisho ngo ntibafate Butare bugacya bayigaruriye​
Kwamamaza
 
Back
Top Bottom