Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kwibaza impamvu M23 iriho mbere yo kubanza kubaza u Rwanda niba ruyifasha

Umuvuduko

Member
Apr 8, 2024
32
15
20240409_073709.jpg

Ikiganiro ca Perezida Kagame n’abanyamakuru kibaye gikurikira umunsi watangirijweho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bitabiriye #Kwibuka30.
20240409_073716.jpg

Ku kibazo cy’abakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino ku Isi yavuze ko u Rwanda rwasabye ibihugu bibacumbikiye, ndetse muri urwo rugendo hari ibyagezweho n’ibitaragerwaho.

Perezida Kagame yavuze ati “Abo bantu ntibakwiriye guhagarika ubuzima bwacu ngo ntibugende uko bukwiriye kugenda.”

Perezida Kagame yabajijwe ku magambo ya Anthony Blinken wagoretse imvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
20240409_073726.jpg

“Kuri njye, kiriya kibazo cyasubijwe kera, ubwo twagaragazaga uruhande rwacu, si kera cyane nko mu 2014 cyangwa 2015. Twabonye ubutumwa buturuka hirya no hino ku Isi budufata mu mugongo, icyo gihe twabonye ubutumwa ku ruhande rumwe buvuga ku Kwibuka, budufata mu mugongo; hanyuma ku rundi ruhande, buvuga ku bya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, [...] icyo gihe igihugu cyacu cyandikiye Amerika.”

“Ibyo nabasabye icyo gihe, narababwiye nti Amerika cyangwa se ikindi gihugu, gifite uburenganzira bwo kutubwira ibyo batekereza, byaba bidushimisha cyangwa se bitadushimisha, ibyo nta kibazo. Tuzabyakira.”
20240409_073756.jpg

“Hanyuma ingingo y’ingenzi ya kabiri, narababwiye nti kuri iki gikorwa cyo kwibuka, twishimira ko mwifatanyije natwe, ariko kuri izi ngingo zindi, hari ikintu kimwe twifuza kubasaba.”

“Mu ibaruwa turababwira tuti ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka [...] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?”

“Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.”

Perezida Kagame yabajijwe niba yaba yaraganiriye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, asubiza ko babiganiriyeho kandi ko yanyuzwe n’ibyavuyemo.

Ati “Naranyuzwe ndizera ko na Perezida [ Cyril Ramaphosa] yanyuzwe n’uko hari intambwe twatera mu gukemura ibibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w'u Rwanda n'ibihugu bya Asia umeze neza kandi yifuza ko ukomeza kuzamuka.
20240409_073735.jpg

Ati "Kugeza ubu dufitanye umubano mwiza n'ibihugu bya Asia kandi utanga umusaruro. Ufite igisobanuro ku iterambere ryacu nk'igihugu kandi nizera ko ufite n'icyo uvuze kuri ibyo bihugu. Turashaka ko ukomeza kuzamuka."

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kwibaza impamvu M23 iriho mbere yo kubanza kubaza u Rwanda niba ruyifasha.

Ati “ Abadushinja gufasha M23, nababaza nti kuki mudafasha M23?”

Ku bijyanye n'uburyo u Rwanda rukorana n'u Bufaransa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko bishingiye ku ishoramari icyo gihugu gifite muri Afurika.

Ati "Hari intambwe nziza yatewe kugeza ubu [kuva ingabo z'u Rwanda zigiye muri Mozambique]. Uburyo u Bufaransa bwabijemo nk'uko wabibaje, birashoboka ko ari ishoramari bafiteyo, nk'uko ibindi bihugu birifite muri Mozambique. Ni u Bufaransa, ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni u Buhinde, ni u Buyapani, ni Koreya, ni benshi bakorera hariya."

Yakomeje agira ati "Ishoramari rigomba gukorerwa ahantu hatekanye, kuva turi gushaka umutekano w'aho ibyo bihugu bikorera ishoramari, turaganira, turavugana ku buryo twafatanya gutuma haba ituze."

Ikibazo cya nyuma Perezida Kagame yabajijwe, ni ikijyanye n’aho abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere.

Yasubije ati “Tuzakomeza gutera imbere, tugere aho abandi bari aho bamwe bamwe batanabyitaho. Iyo ubona ibihugu biteye imbere, kuki u Rwanda cyangwa Afurika itatera imbere kuri urwo rwego?”

Yavuze ko ikigomba gukorwa ari politiki iboneye ifasha abaturage kugera ku yindi ntambwe mu iterambere. Yavuze ko icyo aricyo abaturage bifuza, ndetse n’abayobozi.

Ati “Buri wese arashaka iterambere”.

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwo mu myaka 30 rukwiriye kuba nibura inshuro eshatu, enye cyangwa eshanu rwiza kurusha urwo ubona uyu munsi. Imyaka 30 tuvuye mu mva tukaba tugeze aha, ndatekereza ko imyaka 30 iri imbere tuzaba tutavuye mu mva, kuri iyi nshuro tuzaba tuvuye ku ntambwe ikomeye tuzaba twarateye.”
 
Back
Top Bottom