Bwacyeye Butare yafashwe: Umunsi ingabo z’u Bufaransa zikangisha Maj Gen Kagame intwaro ziremereye

Igihe

Member
Apr 7, 2024
19
15
u_bufaransa-1e290.jpg

Nshimiyimana Jean Baptiste


Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu minsi yegereza iya nyuma mu rugamba rwo guhagarika Jenosidete yakorewe Abatutsu mu 1994, Ingabo z’Abafaransa zamutumyeho Gen Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo za Loni ko ingabo za RPA niziramuka zifashe Butare bazazirasa bakoresheje imbunda ziremereye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Mata 2024, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka bivuze ko ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bufite agaciro, ndetse n’iyo abandi baba batabyitayeho ariko u Rwanda ruzakomeza kuba maso ku cyaba intandaro ya Jenoside.
Yagaragaje ko mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurimbanyije, yatunguwe no gusurwa na Gen Romeo Dallaire amuzaniye ubutumwa bubuza ingabo yari ayoboye gufata Butare.

Ati “Mu ijoro rimwe mu minsi ya nyuma muri Jenoside nasuwe bitunguranye na Gen [Romeo] Dallaire mu gicuku. Yari azanye ibaruwa, n’ubu ndacyayifite, yari iy’umuyobozi w’ingabo z’Abafaransa bari barohereje mu Burengerazuba bw’Ihugu cyacu muri Operation Turquoise.”

Iyo yari ikubiyemo ubutumwa buvuga ko Abafaransa bazahita bakoresha intwaro zabo ziremereye mu gihe RPA yahirahira ishaka gufata umujyi wa Butare [Huye y’ubu] mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ati “Gen Dallaire na we yampaye izindi nama, muri make yari ari kumburira ko Abafaransa bafite kajugujugu z’intambara n’ibitwaro biremereye byose watekereza kandi ko bazazikoresha barwana natwe nituramuka tutabyubahirije.”

Perezida Kagame ngo yabajije Dallaire niba Abafaransa bava amaraso “nk’ayo natwe tuva, ndetse niba dufite amaraso mu mibiri yacu. Naramushimiye ariko mubwira ko mbere yo kujya kuryama abanza kubwira Abafaransa ko tuza kubasubiza, kandi byarakozwe.”

Ati “Nahise mpamagaraga kuri radiyo [ya gisirikare] umuyobozi twari dufite muri icyo gice, witwa Fred Ibingira, ndamubwira ngo bitegure gukomeza kandi barwana. Bwacyeye twafashe Butare.

Yahamije ko mu byumweru byakurikiyeho igihugu cyose cyari cyabohowe hatangira urugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Ntitwari dufite intwaro nk’izo badukangishaga ariko nibukije abantu ko ubu ari ubutaka bwacu, ari igihugu cyacu, abamena amaraso barayakimenaho.

Twashize ubwoba bwose, ibibazo byose byaradukomeje. Nyuma ya Jenoside twarwanye n’ihurizo ryo gushaka uburyo Jenoside itazongera kubaho, hari amasomo atatu akomeye twigishijwe n’ibyo twabyuzemo.”
 
Back
Top Bottom