MONUSCO yasabye ingabo zayo kuva hafi y'ahari ibirindiro bya m23

Ngwinondebe

Member
Jan 28, 2019
48
50
Ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwazisabye kuva mu bice byegereye ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2024, izi ngabo zahawe ibwiriza ryo kuva mu mujyi wa Sake mu gihe ubushobozi bwa M23, bukomeje kwiyongera mu bikoresho no mu mubare w’abarwanyi.

MONUSCO yamenyesheje abasirikare bayo ko abarwanyi ba M23 “bagaragaye muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, kandi bigaragara ko bashaka gufunga umuhanda wa Goma-Sake.”

Hashingiwe kuri iri bwiriza riteguza ko umutekano wo muri Sake ushobora kuzamba kurushaho, tariki ya 4 Mata 2024 ingabo z’Abahinde zavuye muri uyu mujyi, zerekeza i Goma, kandi nyuma yo kuhava, ngo “M23 imaze gushinga ibirindiro bitatu by’ubwirinzi” muri aka gace.

Ubu buyobozi bwagaragaje ko umutekano w’ingabo za MONUSCO uri mu bibazo, butanga urundi rugero rw’igitero imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC yazigabyeho mu nkengero za Sake tariki ya 6 Mata.

Kuva mu mpera za 2023, ingabo za MONUSCO zifatanya n’iza RDC muri ‘Opération Springbok’ yo kurinda umujyi wa Sake na Goma kugira ngo idafatwa na M23.

Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zoherejwe muri Sake ubwo M23 yari imaze gufata imisozi ikikije uyu mujyi muri Gashyantare 2024, kugira ngo ziwubuze kuwufata. Icyo gihe yari yaramaze gufunga imihanda yose, keretse ujya i Goma.

Aho M23 yinjiriye mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro n’iya politiki rya AFC, yagaragaje ko ifite intego yo gufata ibice bitandukanye bya RDC, birimo Goma na Sake, kandi ko izakomereza i Kinshasa, igakuraho ubutegetsi.
 
Back
Top Bottom