Nyanza: DPC akurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi

Ngwinondebe

Member
Jan 28, 2019
60
55
Amakuru ava mu karere ka Nyanza, aravuga ko SP Eugene MUSONERA wari District Police Commander(DPC) kuri ubu afunze akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka Karere ka Nyanza yari abereye DPC!

Aya makuru avuga ko SP MUSONERA uvuka muri Nyanza, mu murenge wa Mukingo Akagali ka Mpanga,mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yigaga mu mashuri yisumbuye muri ESPANYA ariko umwaka yari agezemo ukaba ushidikanwaho hagati y’umwaka wa 4 cg uwa 5!

Uruhare rwa SP MUSONERA muri Jenoside yakorewe Abatutsi abamuzi muri Nyanza muri za 1994 ngo bari basanzwe baruzi ndetse bakavuga ko yagendanaga n’imbunda bagatungurwa no kongera kumubona kuva icyo gihe muri 1994 ejo bundi ahagarutse noneho aje kuba DPC! Ngo hari n’ababanje gushidikanya ko yaba atari we!

Aha rero nibwo byahise bitangira kunugwanugwa ko Afande woherejwe kuba DPC muri Nyanza ari umuntu uhavuka ariko umaze igihe batazi aho aherereye kuko atahagarutse (mu buryo buzwi) kuva 1994 ndetse ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere yari aje kubera DPC nyine!

Mu muhango wo #Kwibuka30 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busasamana ruri ku Rwesero mu mujyi wa Nyanza, DPC SP MUSONERA, ukurikije uko “Protocole”yateganyaga, akaba yari ku rutonde rw’Abayobozi bakuru bagomba guhabwa ururabo rwo kunamira Imibiri y’Abatutsi iharuhukiye biciwe mu mujyi wa Nyanza no mu bice bihegereye!

Uyu munsi rero ngo nibwo ibyari bisanzwe bivugwa mu matamatama kuva abamuzi bamubona muri Nyanza byagiye hanze kuko kumubona ashyira ururabo ku rwibutso babifataga nk’agashinyaguro!
 
Back
Top Bottom